UMUHUNGU WA SNOOP DOGG YAHAWE BOURSE MURI UCLA DORE UNDI MWANA W’UMU STAR WAYIHAWE.

Umusaza Snoop Dogg ubu ari gushimira umuhungu we waraye ubonye bourse muri college ya UCLA aho ayihawe nk’umukinnyi wa Football Americain (Rugby) uwo musore wa Snoop Dogg akaba yitwa Cordel Broadus.

Umuhungu wa Snoop Dogg

ESPN television yerekana ibyi mikino yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ikaba yaraganiriye n’umutoza wa UCLA Jim Mora Jr abatangariza ko uriya musore ari umukinnyi mwiza yitaweho neza yazavamo umukinnyi mwiza wa Division I ya Rugby muri America.

Uyu musore we Snoop Dogg siwe musore wambere w’umu rapeur uzwi kuko umusore wa P Didd nawe amaze iminsi ayihawe muri iyi college ya UCLA aho azajya akina mw’ikipe imwe n’umusore wa Snoop Dogg.

P Diddy n'umuhungu we Justin Combs

Snoop Dogg akaba ari umufana w’imena wa Football Americain (Rugby) akaba avugako bikaba bizaba bishimishije kubona umwana we akina mu mikino yishimira.

Corden Broadus akaba avuga ko azakora cyane kugirango abashe kugera ku nzozi ze.

 

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

Leave a Reply

Your email address will not be published.

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>