SE WA AMY WINEHOUSE NGO NTAREMERA KO UMUKOBWA WE YAPFUYE, DORE UKO ABITANGAZA.

Hashize umwaka umwe umuhanzikazi Amy Winehouse atabarutse, akaba amaze kwibagirana mu mitwe ya benshi ariko siko bimeze kuri se umubyara Mitch kuko atangaza ko hari igihe yoherereza ubutumwa bugufi (SMS) kuri numero y’umukobwa we amubwira gutaha.

Amy Winehouse na se Mitch

ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’iki nyamakuru cya Gazaria ababwira ko ubu atagihangayikishijwe n’umukobwa we nkuko yamuhangayikishaga mbere ariko ngo ajya anyuzamo akamukumbura cyane akifuza ko yataha ariko ntaze ngomba kubana n’ibi ubuzima bwange bwose.

se wa Amy Winehouse akomeza avugako atarajya narimwe gusura inzu y’umukobwa we iba mu majyepfo ya London akaba ari naho amy winehouse yaguye mu mwaka ushize mu kwezi kwa 7.

Amy winehouse

se wa amy winehouse wari umu shoferi wa taxi yanditse n’igitabo ku buzima bw’umukobwa we akaba avugako atarata ivu ry’umurambo wa amby winehouse ndetse ko agifite n’ivu rya nyirakuru wa amy winehouse akaba ayabitse kuko igihe kimwe ajya abakumbura cyane.

Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>